Zaburi 125
5 verses
Zaburi 125:1
Indirimbo y'Amazamuka. Abiringiye Uwiteka Bameze nk'umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.
Zaburi 125:2
Nk'uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose.
Zaburi 125:3
Kuko inkoni y'ubutware y'abanyabyaha, Itazagumya kuba ku mwandu w'abakiranutsi, Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko, Gukora ibyo gukiranirwa.
Zaburi 125:4
Uwiteka, ugirire abeza ibyiza, N'abatunganye mu mitima.
Zaburi 125:5
Ariko abiyobagiriza mu nzira zabo zigoramye, Uwiteka azabajyanana n'inkozi z'ibibi. Amahoro abe mu Bisirayeli.