Zaburi 127

5 verses

Zaburi 127:1

Indirimbo ya Salomo y'Amazamuka. Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.

Zaburi 127:2

Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w'umuruho.

Zaburi 127:3

Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga.

Zaburi 127:4

Nk'uko imyambi yo mu ntoki z'intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera.

Zaburi 127:5

Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n'isoni, Uko bazavuganira n'abanzi babo mu marembo.