Zaburi 129
8 verses
Zaburi 129:1
Indirimbo y'Amazamuka. Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye, Abe ari ko ubwoko bw'Abisirayeli buvuga none.
Zaburi 129:2
Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye, Ariko ntibanesheje.
Zaburi 129:3
Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye, Bahaciye impavu ndende.
Zaburi 129:4
Uwiteka ni umukiranutsi, Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.
Zaburi 129:5
Abanga i Siyoni bose, Bakorwe n'isoni basubizwe inyuma.
Zaburi 129:6
Babe nk'ubwatsi n'imyaka bimeze ku mapfundo y'amazu, Byuma bitarakura.
Zaburi 129:7
Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye, Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye.
Zaburi 129:8
Abahisi ntibavuge bati “Umugisha w'Uwiteka ube kuri mwe, Tubasabiye umugisha mu izina ry'Uwiteka.”