Zaburi 130
8 verses
Zaburi 130:1
Indirimbo y'Amazamuka. Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri.
Zaburi 130:2
Mwami, umva ijwi ryanjye, Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.
Zaburi 130:3
Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?
Zaburi 130:4
Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri, Kugira ngo wubahwe.
Zaburi 130:5
Ntegereza Uwiteka, Umutima wanjye urategereza, Kandi ijambo rye ni ryo niringira.
Zaburi 130:6
Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko, Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo, Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo.
Zaburi 130:7
Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka, Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari, Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.
Zaburi 130:8
Kandi ni we uzacungura ubwoko bw'Abisirayeli, Abukureho ibyo bwakiraniwe byose.