Zaburi 13

6 verses

Zaburi 13:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Zaburi 13:2

Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?

Zaburi 13:3

Nzageza he kwigira inama, Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye? Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?

Zaburi 13:4

Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize, Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by'urupfu.

Zaburi 13:5

Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”, Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.

Zaburi 13:6

Ariko niringiye imbabazi zawe, Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe. Ndaririmbira Uwiteka,