Zaburi 14
7 verses
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza.
Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana.
Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n'umwe.
Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite? Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Uwiteka?
Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi, Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi.
Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe.
Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago. Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa.