Zaburi 131

3 verses

Zaburi 131:1

Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona, Kandi amaso yanjye ntagamika, Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye, Cyangwa ibitangaza byananira.

Zaburi 131:2

Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, Nk'uko umwana w'incuke yigwandika kuri nyina, Umutima wanjye wigwandika muri jye nk'umwana w'incuke.

Zaburi 131:3

Wa bwoko bw'Abisirayeli we, Ujye wiringira Uwiteka, Uhereye none ukageza iteka ryose.