Zaburi 139

24 verses

Zaburi 139:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya,

Zaburi 139:2

Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira.

Zaburi 139:3

Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire, Uzi inzira zanjye zose.

Zaburi 139:4

Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.

Zaburi 139:5

Ungose inyuma n'imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe.

Zaburi 139:6

Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho.

Zaburi 139:7

Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he?

Zaburi 139:8

Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo, Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.

Zaburi 139:9

Nakwenda amababa y'umuseke, Ngatura ku mpera y'inyanja,

Zaburi 139:10

Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera, Ukuboko kwawe kw'iburyo kwahamfatira.

Zaburi 139:11

Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre, Umucyo ungose uhinduke ijoro”,

Zaburi 139:12

N'umwijima ntugira icyo uguhisha, Ahubwo ijoro riva nk'amanywa, Umwijima n'umucyo kuri wowe ni kimwe.

Zaburi 139:13

Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama.

Zaburi 139:14

Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza.

Zaburi 139:15

Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y'isi.

Zaburi 139:16

Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n'umwe.

Zaburi 139:17

Mana, erega ibyo utekereza ni iby'igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi!

Zaburi 139:18

Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, Iyo nkangutse turacyari kumwe.

Zaburi 139:19

Mana, icyampa ukica abanyabyaha, Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi.

Zaburi 139:20

Bakuvuga nabi, Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe.

Zaburi 139:21

Uwiteka, sinanga abakwanga? Sininuba abaguhagurukira?

Zaburi 139:22

Mbanga urwango rwuzuye, Mbagira abanzi banjye.

Zaburi 139:23

Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza.

Zaburi 139:24

Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.