Zaburi 140

14 verses

Zaburi 140:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Zaburi 140:2

Uwiteka, nkiza umunyabyaha,

Zaburi 140:3

Bibwira iby'igomwa, Bakajya bateranira umurwano.

Zaburi 140:4

Basongoye indimi zabo nk'inzoka, Ubusagwe bw'incira buri munsi y'iminwa yabo. Sela.

Zaburi 140:5

Uwiteka, nkiza amaboko y'umunyabyaha, Undinde umunyarugomo, Bagambiriye gusunika ibirenge byanjye ngo bangushe.

Zaburi 140:6

Abibone banteze umutego n'igisambi, Banteze ikigoyi iruhande rw'inzira, Banciriye ibico. Sela.

Zaburi 140:7

Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mana yanjye.” Uwiteka, tegera ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.

Zaburi 140:8

Uwiteka Mwami, mbaraga z'agakiza kanjye, Ujye utwikīra umutwe wanjye ku munsi w'intambara.

Zaburi 140:9

Uwiteka, ntiwemere ibyo umunyabyaha ashaka, Ntufashe umugambi we mubi, Kugira ngo batishyira hejuru. Sela.

Zaburi 140:10

Ku mutwe w'abangota, Abe ari ho igomwa ry'iminwa yabo rigwa ribatwikīre.

Zaburi 140:11

Amakara yotsa abagweho, Bajugunywe mu muriro, Bajugunywe mu nzobo ndende, Kugira ngo badahaguruka ukundi.

Zaburi 140:12

Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi, Ibyaha bizahigira umunyarugomo kumurimbura.

Zaburi 140:13

Nzi yuko Uwiteka azacira umunyamubabaro urubanza rutunganye, N'abakene azabacira urukwiriye.

Zaburi 140:14

Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe, Abatunganye bazatura imbere yawe.