Zaburi 16

11 verses

Zaburi 16:1

Mikitamu ya Dawidi. Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho.

Zaburi 16:2

Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye, Nta mugisha mfite utari wowe.”

Zaburi 16:3

Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine.

Zaburi 16:4

Ibyago n'amakuba by'abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira, Amaturo yazo y'amaraso sinzayatamba, Kandi amazina yazo sinzayarahira.

Zaburi 16:5

Uwiteka ni wowe mugabane w'umwandu wanjye n'uw'igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.

Zaburi 16:6

Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza, Ni koko mfite umwandu mwiza.

Zaburi 16:7

Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye, Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro.

Zaburi 16:8

Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.

Zaburi 16:9

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n'umubiri wanjye uzagira amahoro.

Zaburi 16:10

Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.

Zaburi 16:11

Uzamenyesha inzira y'ubugingo, Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye,