Zaburi 15

5 verses

Zaburi 15:1

Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?

Zaburi 15:2

Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we.

Zaburi 15:3

Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we.

Zaburi 15:4

Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.

Zaburi 15:5

Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.