Zaburi 22

32 verses

Zaburi 22:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi.

Zaburi 22:2

Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare,

Zaburi 22:3

Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, Ntakira na nijoro simpore.

Zaburi 22:4

Ariko uri uwera, Intebe yawe igoswe n'ishimwe ry'Abisirayeli.

Zaburi 22:5

Ba sogokuruza barakwiringiraga, Barakwiringiraga nawe ukabakiza.

Zaburi 22:6

Baragutakiraga bagakizwa, Barakwiringiraga ntibakorwe n'isoni.

Zaburi 22:7

Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.

Zaburi 22:8

Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, Barampema bakanzunguriza imitwe bati

Zaburi 22:9

“Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo kuko amwishimira.”

Zaburi 22:10

Ariko ni wowe wamvukishije, Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama.

Zaburi 22:11

Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye, Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama.

Zaburi 22:12

Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi, Kandi ari nta mutabazi.

Zaburi 22:13

Amapfizi menshi arangose, Amapfizi y'i Bashani y'amanyambaraga aranzengutse.

Zaburi 22:14

Baranyasamiye n'akanwa kabo, Nk'intare itanyagura yivuga.

Zaburi 22:15

Nsutswe nk'amazi, Amagufwa yanjye yose arakutse. Umutima wanjye umeze nk'ibimamara, Uyagiye mu mara yanjye.

Zaburi 22:16

Intege zanjye zumye nk'urujyo, Ururimi rwanjye rufatanye n'uruhekenyero. Kandi unshyize mu mukungugu w'urupfu,

Zaburi 22:17

Kuko imbwa zingose, Umutwe w'abanyabyaha untaye hagati, Bantoboye ibiganza n'ibirenge.

Zaburi 22:18

Mbasha kubara amagufwa yanjye yose, Bandeba bankanuriye amaso.

Zaburi 22:19

Bagabana imyenda yanjye, Bafindira umwambaro wanjye.

Zaburi 22:20

Ariko Uwiteka ntumbe kure, Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare.

Zaburi 22:21

Kiza ubugingo bwanjye inkota, Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw'imbwa.

Zaburi 22:22

Nkiza akanwa k'intare, Waranshubije unkura mu mahembe y'imbogo.

Zaburi 22:23

Nzabwira bene Data izina ryawe, Nzagushimira hagati y'iteraniro.

Zaburi 22:24

Abubaha Uwiteka mumushime, Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze, Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye,

Zaburi 22:25

Kuko atasuzuguye umubabaro w'ubabazwa, Habe no kuwuzinukwa, Kandi ntamuhishe mu maso he, Ahubwo yaramutakiye aramwumvira.

Zaburi 22:26

Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka, Ngushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y'abakubaha.

Zaburi 22:27

Abanyamubabaro bazarya bahage, Abashaka Uwiteka bazamushima, Imitima yanyu irame iteka ryose.

Zaburi 22:28

Abo ku mpera yose y'isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.

Zaburi 22:29

Kuko ubwami ari ubw'Uwiteka, Kandi ari we mutegetsi w'amahanga.

Zaburi 22:30

Abakomeye bo mu isi bose bazarya baramye, Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye, Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa.

Zaburi 22:31

Abuzukuruza bazamukorera, Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby'Umwami Imana.

Zaburi 22:32

Bazaza babwire abantu bazavuka, Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze.