Zaburi 23

6 verses

Zaburi 23:1

Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,

Zaburi 23:2

Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw'amazi adasuma.

Zaburi 23:3

Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye.

Zaburi 23:4

Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Zaburi 23:5

Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye,

Zaburi 23:6

Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.