Zaburi 26

12 verses

Zaburi 26:1

Zaburi ya Dawidi. Uwiteka uncire urubanza, Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo, Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.

Zaburi 26:2

Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye n'ubwenge bwanjye,

Zaburi 26:3

Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye, Kandi ngendera mu murava wawe.

Zaburi 26:4

Sinicarana n'abatagira umumaro, Kandi sinzagenderera indyarya.

Zaburi 26:5

Nanga iteraniro ry'inkozi z'ibibi, Kandi sinzicarana n'abanyabyaha.

Zaburi 26:6

Nzakaraba ntafite igicumuro, Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka,

Zaburi 26:7

Kugira ngo numvikanishe ijwi ry'ishimwe, Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.

Zaburi 26:8

Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe, N'ahantu ubwiza bwawe buba.

Zaburi 26:9

Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha, Cyangwa ubugingo bwanjye nk'abavusha amaraso.

Zaburi 26:10

Amaboko yabo arimo igomwa, Ukuboko kwabo kw'iburyo kuzuye impongano.

Zaburi 26:11

Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo, Uncungure, umbabarire.

Zaburi 26:12

Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye, Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka.