Zaburi 27

14 verses

Zaburi 27:1

Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n'agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?

Zaburi 27:2

Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n'ababisha banjye, Barasitaye baragwa.

Zaburi 27:3

Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima.

Zaburi 27:4

Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw'Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.

Zaburi 27:5

Kuko ku munsi w'amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.

Zaburi 27:6

N'ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y'abanzi banjye bangose, Ntambire ibitambo by'ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe, Ni koko nzaririmba ishimwe ry'Uwiteka.

Zaburi 27:7

Uwiteka, umva gutaka kw'ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize.

Zaburi 27:8

Umutima wanjye urakubwiye uti “Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ” Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka.

Zaburi 27:9

Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y'agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke.

Zaburi 27:10

Ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra.

Zaburi 27:11

Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Unyobore inzira y'igihamo ku bw'abanyubikira.

Zaburi 27:12

Ntumpe abantera kunkora uko bashaka, Kuko abagabo b'indarikwa bampagurukiye, N'abavuga iby'urugomo.

Zaburi 27:13

Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k'Uwiteka, Mu isi y'ababaho.

Zaburi 27:14

Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.