Zaburi 34

23 verses

Zaburi 34:1

Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda.

Zaburi 34:2

Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose,

Zaburi 34:3

Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata, Abanyamubabaro babyumve bishime.

Zaburi 34:4

Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye.

Zaburi 34:5

Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose.

Zaburi 34:6

Bamurebyeho bavirwa n'umucyo, Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka.

Zaburi 34:7

Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, Amukiza amakuba n'ibyago bye byose.

Zaburi 34:8

Marayika w'Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, Akabakiza.

Zaburi 34:9

Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho.

Zaburi 34:10

Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, Kuko abamwubaha batagira icyo bakena.

Zaburi 34:11

Imigunzu y'intare ibasha gukena no gusonza, Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.

Zaburi 34:12

Bana bato nimuze munyumve, Ndabigisha kūbaha Uwiteka.

Zaburi 34:13

Ni nde ushaka ubugingo, Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza?

Zaburi 34:14

Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, N'iminwa yawe itavuga iby'uburiganya.

Zaburi 34:15

Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Ujye ushaka amahoro uyakurikire, Kugira ngo uyashyikire.

Zaburi 34:16

Amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi, N'amatwi ye ari ku gutaka kwabo.

Zaburi 34:17

Igitsure cy'Uwiteka kiri ku bakora ibyaha, Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi.

Zaburi 34:18

Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n'ibyago byabo byose.

Zaburi 34:19

Uwiteka aba hafi y'abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.

Zaburi 34:20

Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi, Ariko Uwiteka amukiza muri byose.

Zaburi 34:21

Arinda amagufwa ye yose, Nta na rimwe rivunika.

Zaburi 34:22

Ibyaha bizicisha umunyabyaha, Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka.

Zaburi 34:23

Uwiteka acungura ubugingo bw'abagaragu be, Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka.