Zaburi 33

22 verses

Zaburi 33:1

Mwa bakiranutsi mwe, Mwishimire Uwiteka, Gushima gukwiriye abatunganye.

Zaburi 33:2

Mushimishe Uwiteka inanga, Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi.

Zaburi 33:3

Mumuririmbire indirimbo nshya, Mucurangishe inanga ubwenge, Muyivugishe ijwi rirenga.

Zaburi 33:4

Kuko ijambo ry'Uwiteka ritunganye, Imirimo ye yose ayikorana umurava.

Zaburi 33:5

Akunda gukiranuka n'imanza zitabera, Isi yuzuye imbabazi z'Uwiteka.

Zaburi 33:6

Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.

Zaburi 33:7

Ateranya amazi yo mu nyanja nk'ikirundo, Ashyingura imuhengeri mu bubiko.

Zaburi 33:8

Isi yose yubahe Uwiteka, Abari mu isi bose bamutinye.

Zaburi 33:9

Kuko yavuze bikaba, Yategetse bigakomera.

Zaburi 33:10

Uwiteka ahindura ubusa imigambi y'amahanga, Akuraho ibyo amoko yibwira.

Zaburi 33:11

Imigambi y'Uwiteka ikomera iteka ryose, Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose.

Zaburi 33:12

Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.

Zaburi 33:13

Uwiteka arebera mu ijuru, Areba abana b'abantu bose.

Zaburi 33:14

Ari mu buturo bwe, Areba ababa mu isi bose.

Zaburi 33:15

Ni we ubumba imitima yabo bose, Akitegereza imirimo yabo yose.

Zaburi 33:16

Nta mwami ukizwa n'uko ingabo ze ari nyinshi, Intwari ntikizwa n'imbaraga zayo nyinshi.

Zaburi 33:17

Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.

Zaburi 33:18

Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha, Riri ku bategereza imbabazi ze,

Zaburi 33:19

Ngo akize ubugingo bwabo urupfu, Abarinde mu nzara badapfa.

Zaburi 33:20

Imitima yacu itegereza Uwiteka, Ni we mutabazi wacu n'ingabo idukingira.

Zaburi 33:21

Imitima yacu izamwishimira, Kuko twiringiye izina rye ryera.

Zaburi 33:22

Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe Nk'uko tugutegereza.