Zaburi 36

13 verses

Zaburi 36:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka.

Zaburi 36:2

Ubugome bw'umunyabyaha bubwiriza umutima we,

Zaburi 36:3

Kuko yiyogeza ubwe, Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe.

Zaburi 36:4

Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n'uburiganya, Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza.

Zaburi 36:5

Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe, Yishyira mu nzira itari nziza, Ntiyanga ibyaha.

Zaburi 36:6

Uwiteka, urugero rw'imbabazi zawe rugera mu ijuru, Urw'umurava wawe rugera no mu bicu.

Zaburi 36:7

Gukiranuka kwawe guhwanye n'imisozi miremire y'Imana, Amateka yawe ni nk'imuhengeri, Uwiteka ni wowe ukiza abantu n'amatungo.

Zaburi 36:8

Mana, erega imbabazi zawe ni iz'igiciro cyinshi! Abana b'abantu bahungira mu gicucu cy'amababa yawe.

Zaburi 36:9

Bazahazwa rwose n'umubyibuho wo mu nzu yawe, Kandi uzabuhira ku ruzi rw'ibyishimo byawe.

Zaburi 36:10

Kuko aho uri ari ho hari isōko y'ubugingo, Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.

Zaburi 36:11

Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi, No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe.

Zaburi 36:12

Ikirenge cy'umwibone cye kunzaho, Ukuboko kw'abanyabyaha kwe kunyimura.

Zaburi 36:13

Hariya aho inkozi z'ibibi ziguye, Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka.