Zaburi 37

40 verses

Zaburi 37:1

Zaburi ya Dawidi. Ntuhagarikwe umutima n'abakora ibyaha, Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.

Zaburi 37:2

Kuko bazacibwa vuba nk'ubwatsi, Bazuma nk'igisambu kibisi.

Zaburi 37:3

Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, Guma mu gihugu ukurikize umurava.

Zaburi 37:4

Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.

Zaburi 37:5

Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza.

Zaburi 37:6

Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk'umucyo, N'ukuri k'urubanza rwawe nk'amanywa y'ihangu.

Zaburi 37:7

Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n'ubona ibyiza mu rugendo rwe, N'umuntu usohoza inama mbi.

Zaburi 37:8

Reka umujinya, va mu burakari, Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa.

Zaburi 37:9

Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.

Zaburi 37:10

Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, Ni koko uzitegereza ahe umubure.

Zaburi 37:11

Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, Bazishimira amahoro menshi.

Zaburi 37:12

Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi, Kandi amuhekenyera amenyo.

Zaburi 37:13

Umwami Imana izamuseka, Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora.

Zaburi 37:14

Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto, Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n'umukene, Bice abagenda batunganye.

Zaburi 37:15

Inkota yabo ni bo izacumita imitima, Imiheto yabo izavunika.

Zaburi 37:16

Ibike umukiranutsi afite, Biruta ubutunzi bwinshi bw'abanyabyaha benshi.

Zaburi 37:17

Kuko amaboko y'abanyabyaha azavunika, Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.

Zaburi 37:18

Uwiteka azi iminsi y'abatunganye, Umwandu wabo uzahoraho iteka.

Zaburi 37:19

Ntibazakorwa n'isoni mu gihe cy'ibyago, Mu minsi y'inzara bazahazwa.

Zaburi 37:20

Ariko abanyabyaha bazarimbuka, Kandi abanzi b'Uwiteka bazashira nk'ubwiza bw'urwuri, Bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi.

Zaburi 37:21

Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure, Ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga.

Zaburi 37:22

Kuko abahabwa umugisha n'Uwiteka bazaragwa igihugu, Abavunwa na we bazarimburwa.

Zaburi 37:23

Iyo intambwe z'umuntu zikomejwe n'Uwiteka, Akishimira inzira ye,

Zaburi 37:24

Naho yagwa ntazarambarara, Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe.

Zaburi 37:25

Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.

Zaburi 37:26

Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi, Urubyaro rwe rukabona umugisha.

Zaburi 37:27

Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Uzaba gakondo iteka.

Zaburi 37:28

Uwiteka akunda imanza zitabera, Ntareka abakunzi be, Barindwa iteka ryose. Ariko urubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa.

Zaburi 37:29

Abakiranutsi bazaragwa igihugu, Bakibemo iteka.

Zaburi 37:30

Akanwa k'umukiranutsi kavuga iby'ubwenge, N'ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka.

Zaburi 37:31

Amategeko y'Imana ye ari mu mutima we, Nta ntambwe ze zizanyerera.

Zaburi 37:32

Umunyabyaha agenzura umukiranutsi, Agashaka kumwica.

Zaburi 37:33

Uwiteka ntazamurekera mu kuboko kwe, Kandi ntazamutsindisha mu manza.

Zaburi 37:34

Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, Abanyabyaha bazarimburwa ureba.

Zaburi 37:35

Nabonye umunyabyaha afite ubutware bukomeye, Agāye nk'igiti kibisi cyishimiye ubutaka.

Zaburi 37:36

Maze barahanyuze basanga adahari, Kandi naramushatse ntiyaboneka.

Zaburi 37:37

Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye, Kuko umunyamahoro azagira urubyaro.

Zaburi 37:38

Abacumura bo bazarimburirwa hamwe, Urubyaro rw'umunyabyaha ruzarimburwa.

Zaburi 37:39

Ariko agakiza k'abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka, Ni we gihome kibakingira mu gihe cy'amakuba.

Zaburi 37:40

Kandi Uwiteka arabatabara akabārura, Abārura mu banyabyaha akabakiza, Kuko bamuhungiyeho.