Zaburi 43

5 verses

Zaburi 43:1

Mana uncire urubanza, Umburanire n'ishyanga ritagira imbabazi, Unkize umuriganya n'ikigoryi.

Zaburi 43:2

Kuko uri Imana y'igihome kinkingira, Ni iki cyatumye unta kure? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?

Zaburi 43:3

Nuko ohereza umucyo wawe n'umurava wawe binyobore, Binjyane ku musozi wawe wera, No mu mahema yawe.

Zaburi 43:4

Maze nzajya ku gicaniro cy'Imana, Ku Mana ni yo munezero wanjye n'ibyishimo byanjye, Nguhimbarishe inanga Mana, Ni wowe Mana yanjye.

Zaburi 43:5

Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.