Zaburi 42

12 verses

Zaburi 42:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.

Zaburi 42:2

Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi,

Zaburi 42:3

Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana?

Zaburi 42:4

Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “Imana yawe iri hehe?”

Zaburi 42:5

Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n'abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y'Imana, Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.

Zaburi 42:6

Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.

Zaburi 42:7

Mana yanjye, umutima wanjye urihebye, Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani, No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari.

Zaburi 42:8

Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw'insumo zawe, Ibigogo byawe n'umuraba wawe byose birandengeye.

Zaburi 42:9

Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa, Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye, Ni yo nasengeshaga Imana y'ubugingo bwanjye.

Zaburi 42:10

Nzabaza Imana igitare cyanjye nti “Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?”

Zaburi 42:11

Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati “Imana yawe iri hehe?”

Zaburi 42:12

Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.