Zaburi 53
7 verses
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka,
Imana yarebye abantu iri mu ijuru, Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.
Bose basubiye inyuma, Bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n'umwe.
Mbese inkozi z'ibibi nta bwenge zifite, Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Imana?
Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu, Kuko Imana yashandaje amagufwa y'uwagerereje ngo agutere, Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.
Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago, Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa.