Zaburi 52

11 verses

Zaburi 52:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

Zaburi 52:2

Yayihimbye ubwo Dowegi Umwedomu yagendaga akabwira Sawuli ati “Dawidi yaje kwa Ahimeleki.”

Zaburi 52:3

Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa?

Zaburi 52:4

Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura, Ruhwanye n'icyuma cyogosha gityaye, Wa nkozi y'uburiganya we,

Zaburi 52:5

Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza, No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye. Sela.

Zaburi 52:6

Wa rurimi ruriganya we, Ukunda amagambo yose arimbura.

Zaburi 52:7

Nawe Imana izagutsemba iteka, Izakujahura ikuvane mu ihema ryawe, Ikurandure igukure mu isi y'ababaho. Sela.

Zaburi 52:8

Abakiranutsi bazabireba batinye, Bamuseke bati

Zaburi 52:9

“Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira, Ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi, Akikomereza gukora ibyaha.”

Zaburi 52:10

Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw'Imana, Niringira imbabazi z'Imana iteka ryose.

Zaburi 52:11

Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze, Nzategerereza izina ryawe imbere y'abakunzi bawe, Kuko ari ryiza.