Zaburi 55

24 verses

Zaburi 55:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

Zaburi 55:2

Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye,

Zaburi 55:3

Nyitaho unsubize, Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha,

Zaburi 55:4

Ku bw'ijwi ry'umwanzi, Ku bw'agahato k'abanyabyaha, Kuko banteza amakuba, Bakangenzanya umujinya.

Zaburi 55:5

Umutima wanjye urambabaza cyane, Ubwoba bwinshi bunguyeho nk'ubw'ūtinya urupfu.

Zaburi 55:6

Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho, Gukangarana kuramiranije.

Zaburi 55:7

Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk'inuma, Mba ngurutse nkaruhuka.

Zaburi 55:8

Dore mba ndorongotaniye kure, Nkarara mu butayu. Sela.

Zaburi 55:9

Mba mpungiye vuba mu buhungiro, Nkikinga umuyaga w'ishuheri n'umugaru.”

Zaburi 55:10

Mwami, ubamire uyoberanye indimi zabo, Kuko nabonye urugomo no kurwana mu mudugudu.

Zaburi 55:11

Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y'inkike zawo, Kandi gukiranirwa n'igomwa biri hagati yawo.

Zaburi 55:12

Gukora ibyaha kuri hagati yawo, Agahato n'uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo.

Zaburi 55:13

Si umwanzi wantutse, Mba narabashije kwihangana, Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru, Mba naramwihishe.

Zaburi 55:14

Ahubwo ni wowe uwo duhwanye, Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara.

Zaburi 55:15

Twaganiraga tunezerewe, Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana.

Zaburi 55:16

Urupfu rubatungure, Bamanuke bajye ikuzimu bakiri bazima, Kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo.

Zaburi 55:17

Jyeweho nzambaza Imana, Uwiteka azankiza.

Zaburi 55:18

Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y'ihangu, Nzajya muganyira niha, Na we azumva ijwi ryanjye.

Zaburi 55:19

Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro, Kugira ngo batanyegera, Kuko abandwanyaga ari benshi.

Zaburi 55:20

Imana izanyumva ibacishe bugufi, Ni yo ihora yicaye ku ntebe y'ubwami uhereye kera kose, Sela. Izacisha bugufi abadahindurwa ntibubahe Imana.

Zaburi 55:21

Wa muntu yaramburiye amaboko kubuza abo babanaga amahoro, Yahumanije isezerano rye.

Zaburi 55:22

Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta, Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa. Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo, Ariko yari inkota zikūwe.

Zaburi 55:23

Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.

Zaburi 55:24

Ariko wowe Mana, uzabamanurira mu rwobo rw'irimbukiro, Abicanyi n'abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubaho kwabo, Ariko jyeweho nzajya nkwiringira.