Zaburi 56

14 verses

Zaburi 56:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Inuma iceceka y'aba kure.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.

Zaburi 56:2

Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira,

Zaburi 56:3

Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi.

Zaburi 56:4

Uko ntinya kose nzakwiringira.

Zaburi 56:5

Imana izampa gushima izina ryayo, Imana ni yo niringiye sinzatinya, Abantu babasha kuntwara iki?

Zaburi 56:6

Biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye, Bibwira ibyo kungirira nabi bisa.

Zaburi 56:7

Baraterana bakihisha, Bakaronda ibirenge byanjye, Kuko bubikiye ubugingo bwanjye.

Zaburi 56:8

Mbese gukiranirwa kwabo kuzabakirisha? Mana, tsinda amahanga hasi n'umujinya wawe.

Zaburi 56:9

Ubara kurorongotana kwanjye, Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?

Zaburi 56:10

Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo, Ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye.

Zaburi 56:11

Imana izampa gushima izina ryayo, Uwiteka azampa gushima izina rye.

Zaburi 56:12

Imana ni yo niringiye sinzatinya, Abantu babasha kuntwara iki?

Zaburi 56:13

Mana, imihigo naguhize indiho, Kandi nzakwitura amaturo y'ishimwe.

Zaburi 56:14

Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu, N'ibirenge byanjye wabikijije gusitara, Ngo mbone uko ngendera mu maso y'Imana mu mucyo w'ababaho.