Zaburi 66

20 verses

Zaburi 66:1

Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Imana impundu.

Zaburi 66:2

Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo.

Zaburi 66:3

Mubwire Imana muti “Imirimo yawe ko iteye ubwoba, Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, Bakagushyeshya.

Zaburi 66:4

Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire, Bazaririmbira izina ryawe.” Sela.

Zaburi 66:5

Nimuze murebe imirimo y'Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu.

Zaburi 66:6

Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye.

Zaburi 66:7

Itegekesha imbaraga zayo iteka, Amaso yayo yitegereza amahanga, Abagome be kwishyira hejuru. Sela.

Zaburi 66:8

Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu, Mwumvikanishe ijwi ry'ishimwe ryayo.

Zaburi 66:9

Irindira imitima yacu mu bugingo, Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza.

Zaburi 66:10

Kuko Mana, waratugerageje, Watuvugutiye nk'uko bavugutira ifeza.

Zaburi 66:11

Wadutoje ikigoyi, Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo.

Zaburi 66:12

Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse, Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h'uburumbuke.

Zaburi 66:13

Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe, Ndaguhigura umuhigo naguhize.

Zaburi 66:14

Wabumbuje iminwa yanjye, Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro.

Zaburi 66:15

Ndagutambira ibitambo byokeje by'amatungo abyibushye, Arimo umubabwe w'amasekurume y'intama, Ndatamba amapfizi n'ihene. Sela.

Zaburi 66:16

Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve. Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye.

Zaburi 66:17

Nayitakirishije akanwa kanjye, Ururimi rwanjye rwarayihimbaje.

Zaburi 66:18

Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.

Zaburi 66:19

Ariko koko Imana iranyumviye, Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.

Zaburi 66:20

Imana ihimbazwe, Itanze kumva gusenga kwanjye, Kandi itankuyeho imbabazi zayo.