Zaburi 65

14 verses

Zaburi 65:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi.

Zaburi 65:2

Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,

Zaburi 65:3

Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri.

Zaburi 65:4

Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra.

Zaburi 65:5

Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe.

Zaburi 65:6

Mana y'agakiza kacu, Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni wowe byiringiro by'abo ku mpera y'ubutaka hose, N'iby'abo ku mpera y'inyanja za kure.

Zaburi 65:7

Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo, Ikenyeye imbaraga.

Zaburi 65:8

Iturisha guhorera kw'inyanja, Guhorera k'umuraba wo muri zo, N'imidugararo y'amahanga.

Zaburi 65:9

Kandi abatuye ku mpera y'isi batinya ibimenyetso byawe, Uvugisha impundu ab'aho igitondo gitangariza, N'ab'aho umugoroba ukubira.

Zaburi 65:10

Ugenderera isi ukayivubira, Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana rwuzuye amazi. Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo.

Zaburi 65:11

Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi, Uringaniza imitabo yo muri bwo. Ubworohesha ibitonyanga, Uha umugisha kumeza kwabwo.

Zaburi 65:12

Wambika umwaka kugira neza kwawe nk'ikamba, Inkōra z'igare ryawe zigusha umwero.

Zaburi 65:13

Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo.

Zaburi 65:14

Urwuri rukagatirwa n'imikumbi, Ibikombe bitwikīrwa n'amasaka, Biranguruzwa n'ibyishimo bikaririmba.