Zaburi 7

18 verses

Zaburi 7:1

Shigayoni ya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw'amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini.

Zaburi 7:2

Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,

Zaburi 7:3

Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk'intare, Awushwatagura ari nta wuntabara.

Zaburi 7:4

Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya, Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi,

Zaburi 7:5

Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro, (Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa),

Zaburi 7:6

Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho, Akandagirire ubugingo bwanjye hasi,

Zaburi 7:7

Uwiteka hagurukana umujinya wawe, Wihagarikire kurwanya gushega kw'abantera, Kandi unkangukire washyizeho urubanza.

Zaburi 7:8

Nuko iteraniro ry'amahanga rikugote, Nawe usubire hejuru yaryo.

Zaburi 7:9

Uwiteka aracira amahanga urubanza, Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n'ukuri kundimo.

Zaburi 7:10

Ububi bw'abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,

Zaburi 7:11

Ingabo inkingira ifitwe n'Imana, Ikiza abafite imitima itunganye.

Zaburi 7:12

Imana ni umucamanza utabera, Ni Imana igira umujinya iminsi yose.

Zaburi 7:13

Umuntu natihana izatyaza inkota yayo, Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije.

Zaburi 7:14

Kandi imwiteguriye ibyica, Imyambi yayo iyikongejeho umuriro.

Zaburi 7:15

Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro, Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma.

Zaburi 7:16

Yarimye ubushya acukura burebure, Agwa mu ruhavu yacukuye.

Zaburi 7:17

Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe, Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye.

Zaburi 7:18

Nzashima Uwiteka nk'uko bikwiriye gukiranuka kwe, Nzaririmba ishimwe ry'izina ry'Uwiteka usumba byose.