Zaburi 6

11 verses

Zaburi 6:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.

Zaburi 6:2

Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe,

Zaburi 6:3

Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye, Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi.

Zaburi 6:4

Umutima wanjye na wo uhagaze cyane, Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira?

Zaburi 6:5

Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye, Unkize ku bw'imbabazi zawe.

Zaburi 6:6

Kuko ūpfuye atakikwibuka, Ni nde uzagushimira ikuzimu?

Zaburi 6:7

Kuniha kurandambiye, Uko ijoro rije ntotesha uburiri bwanjye amarira, Uburiri bwanjye nyabuminjagiraho.

Zaburi 6:8

Mu maso hanjye hananurwa n'umubabaro, Hashajishijwe n'abantera bose.

Zaburi 6:9

Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi, Kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye.

Zaburi 6:10

Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye, Uwiteka azemera gusenga kwanjye.

Zaburi 6:11

Abanzi banjye bose bazamwara bagire ubwoba bwinshi, Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura.