Zaburi 78

72 verses

Zaburi 78:1

Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye, Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

Zaburi 78:2

Ndabumbura akanwa mbacire imigani, Ndavuga amagambo aruhije ya kera.

Zaburi 78:3

Ibyo twumvise tukamenya, Ibyo ba sogokuruza batubwiye,

Zaburi 78:4

Ntituzabihisha abuzukuruza babo, Tubwire ab'igihe kizaza ishimwe ry'Uwiteka, N'imbaraga ze n'imirimo itangaza yakoze.

Zaburi 78:5

Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo, Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli, Iryo yategetse ba sogokuruza, Ngo babibwire abana babo,

Zaburi 78:6

Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo,

Zaburi 78:7

Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo.

Zaburi 78:8

Be kuba nka ba sekuruza, Ab'igihe cy'ibigande cy'abagome, Batiboneza imitima, Imitima yabo idakiranukira Imana.

Zaburi 78:9

Abefurayimu batwaye intwaro n'imiheto, Basubiye inyuma ku munsi w'intambara.

Zaburi 78:10

Ntibitondeye isezerano ry'Imana, Banze kugendera mu mategeko yayo.

Zaburi 78:11

Bibagiwe ibyo yakoze, N'imirimo yayo itangaza yaberetse.

Zaburi 78:12

Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza, Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy'i Zowani.

Zaburi 78:13

Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo, Ihagarika amazi nk'ikirundo.

Zaburi 78:14

Kandi ku manywa yabayobozaga igicu, Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k'umuriro.

Zaburi 78:15

Yasaturiye ibitare mu butayu, Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.

Zaburi 78:16

Kandi yavushije amasōko mu gitare, Itembesha amazi nk'imigezi.

Zaburi 78:17

Ariko bagumya kuyicumuraho, Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.

Zaburi 78:18

Bagerageresha Imana imitima yabo, Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.

Zaburi 78:19

Bagaya Imana bati “Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?

Zaburi 78:20

Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza, Imigezi iratemba. Mbese yabasha kuduha n'umutsima? Izabonera ubwoko bwayo inyama?”

Zaburi 78:21

Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise, Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo, Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,

Zaburi 78:22

Kuko batizeye Imana, Kandi ntibiringire agakiza kayo.

Zaburi 78:23

Ariko itegeka ibicu byo hejuru, Ikingura inzugi z'ijuru,

Zaburi 78:24

Ibagushiriza manu yo kurya, Ibaha ku masaka yo mu ijuru,

Zaburi 78:25

Bose barya umutsima w'abakomeye, Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.

Zaburi 78:26

Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba, Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.

Zaburi 78:27

Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk'umukungugu, N'inyoni ziguruka nyinshi, Zimeze nk'umusenyi wo ku nyanja,

Zaburi 78:28

Izigusha hagati mu rugo rw'amahema yabo, Zigota aho bari.

Zaburi 78:29

Nuko bararya barahaga cyane, Yabahaye ibyo bifuje.

Zaburi 78:30

Bari bataratandukana no kwifuza kwabo, Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,

Zaburi 78:31

Umujinya w'Imana urabahagurukira, Wica abanini bo muri bo, Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.

Zaburi 78:32

Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura, Ntibizera imirimo yayo itangaza,

Zaburi 78:33

Bituma irangiza iminsi yabo nk'umwuka, N'imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.

Zaburi 78:34

Uko yabicaga babaririzaga ibyayo, Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,

Zaburi 78:35

Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo, Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.

Zaburi 78:36

Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo, Bakayibeshyeshya indimi zabo,

Zaburi 78:37

Kuko imitima yabo itayitunganiye, Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.

Zaburi 78:38

Ariko yo kuko yuzuye imbabazi, Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura, Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, Ntikangure umujinya wayo wose.

Zaburi 78:39

Nuko yibuka yuko ari abantu buntu, N'umuyaga uhita ntugaruke.

Zaburi 78:40

Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, Bayibabarizaga ahatagira abantu,

Zaburi 78:41

Bagahindukira bakagerageza Imana, Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.

Zaburi 78:42

Ntibibukaga ukuboko kwayo, Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,

Zaburi 78:43

Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa, N'ibitangaza byayo mu kigarama cy'i Zowani,

Zaburi 78:44

Igahindura inzuzi z'ab'aho amaraso, N'imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.

Zaburi 78:45

Yaboherejemo amarumbo y'isazi zirabarya, N'ibikeri birabarimbura.

Zaburi 78:46

Kandi iha ubuzikira imyaka yabo, N'imirimo yabo iyiha inzige.

Zaburi 78:47

Yicisha imizabibu yabo urubura,

Zaburi 78:48

Itanga inka zabo ngo zicwe n'urubura, N'imikumbi yabo ngo ikubitwe n'inkota zotsa.

Zaburi 78:49

Ibatera uburakari bwayo bukaze, Umujinya n'uburakari n'ibyago, Umutwe w'abamarayika b'abarimbuzi.

Zaburi 78:50

Iharurira uburakari bwayo inzira, Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu, Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.

Zaburi 78:51

Ikubita abana b'imfura bose bo muri Egiputa irabica, Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.

Zaburi 78:52

Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk'intama ibakurayo, Ibayoborera mu butayu nk'umukumbi.

Zaburi 78:53

Ibayobora amahoro bituma badatinya, Maze inyanja irengera ababisha babo.

Zaburi 78:54

Kandi ibajyana ku rugabano rw'ahera hayo, Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw'iburyo kwahinduye,

Zaburi 78:55

Yirukana amahanga imbere yabo, Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo, Iturisha imiryango y'Abisirayeli mu mahema y'abo ngabo.

Zaburi 78:56

Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera, Ntibitondera ibyo yahamije,

Zaburi 78:57

Ahubwo basubira inyuma, Bava mu isezerano nka ba sekuruza, Barateshuka nk'umuheto uhemukira nyirawo.

Zaburi 78:58

Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi, Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.

Zaburi 78:59

Imana ibyumvise irarakara, Yanga Abisirayeli urunuka,

Zaburi 78:60

Bituma ireka ubuturo bw'i Shilo, Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu.

Zaburi 78:61

Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago, N'icyubahiro cyayo ngo gifatwe n'amaboko y'ababisha,

Zaburi 78:62

Kandi itanga n'abantu bayo ngo bicwe n'inkota, Irakarira umwandu wayo.

Zaburi 78:63

Umuriro utwika abasore babo, Abakobwa babo ntibagira indirimbo y'ubukwe,

Zaburi 78:64

Abatambyi babo bicwa n'inkota, Abapfakazi babo ntibababorogera.

Zaburi 78:65

Maze Umwami Imana irakanguka nk'uwasinziriye, Nk'intwari ivugishwa cyane na vino,

Zaburi 78:66

Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma, Ibakoza isoni zidashira.

Zaburi 78:67

Kandi yanga ihema rya Yosefu, Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu

Zaburi 78:68

Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda, Umusozi wa Siyoni yakunze.

Zaburi 78:69

Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk'ijuru, Nk'isi yashimangiye iteka.

Zaburi 78:70

Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo, Imukura mu ngo z'intama,

Zaburi 78:71

Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa, Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo, Abisirayeli umwandu wayo.

Zaburi 78:72

Nuko abaragirisha umutima utunganye, Abayoboza ubwenge bw'amaboko ye.