Zaburi 77

21 verses

Zaburi 77:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu.

Zaburi 77:2

Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye, Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,

Zaburi 77:3

Ku munsi w'umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana, Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora, Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro.

Zaburi 77:4

Nibuka Imana ngahagarika umutima, Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari. Sela.

Zaburi 77:5

Ufata ibihene by'amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza, Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga.

Zaburi 77:6

Njya nibwira iminsi ya kera, Imyaka y'ibihe bya kera.

Zaburi 77:7

Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro, Nkibwira mu mutima, Umwuka wanjye wibazanya umwete uti

Zaburi 77:8

“Umwami azaduta iteka ryose? Ntazongera kutwishimira ukundi?

Zaburi 77:9

Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose? Isezerano rye ryapfuye ibihe byose?

Zaburi 77:10

Imana yibagiwe kugira neza? Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?” Sela.

Zaburi 77:11

Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y'umutima wanjye. Mbega natekereje yuko ukuboko kw'iburyo kw'Isumbabyose guhinduka!”

Zaburi 77:12

Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.

Zaburi 77:13

Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, Nzita ku bikomeye wakoze.

Zaburi 77:14

Mana, inzira yawe iri ahera, Ni nde mana ikomeye ihwanye n'Imana Rurema?

Zaburi 77:15

Ni wowe Mana ikora ibitangaza, Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga.

Zaburi 77:16

Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe, Ni bwo bene Yakobo na Yosefu. Sela.

Zaburi 77:17

Mana, amazi yarakurebye, Amazi yarakurebye aratinya, Imuhengeri hahinda umushyitsi,

Zaburi 77:18

Ibicu bisuka amazi, Ijuru rirahinda, Imyambi yawe irashwara.

Zaburi 77:19

Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira, Imirabyo yawe imurikira isi, Isi ihinda umushyitsi iratigita.

Zaburi 77:20

Inzira yawe yari mu nyanja, Inzira zawe zari mu mazi y'isanzure, Ibirenge byawe ntibyamenyekanye.

Zaburi 77:21

Wayoboje ubwoko bwawe nk'umukumbi, Ukuboko kwa Mose na Aroni.