Zaburi 87

7 verses

Zaburi 87:1

Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra. Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.

Zaburi 87:2

Uwiteka akunda amarembo y'i Siyoni, Akayarutisha ubuturo bwose bw'Abayakobo.

Zaburi 87:3

Wa rurembo rw'Imana we, Uvugwaho iby'icyubahiro. Sela.

Zaburi 87:4

“Nzavuga Rahabu n'i Babuloni ko biri mu bāmenya, Dore Filisitiya n'i Tiro na Etiyopiya, Iyo ni ho bavukiye.”

Zaburi 87:5

Ni koko bazavuga iby'i Siyoni bati “Umuntu wese yavukiyeyo, Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”

Zaburi 87:6

Uwiteka niyandika amahanga azabara ati “Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.” Sela.

Zaburi 87:7

Abaririmbyi n'ababyinnyi bazavuga bati “Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”