Zaburi 86

17 verses

Zaburi 86:1

Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize, Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene.

Zaburi 86:2

Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe, Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.

Zaburi 86:3

Mwami, mbabaririra, Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra.

Zaburi 86:4

Wishimishiriza umutima w'umugaragu wawe, Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima.

Zaburi 86:5

Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose.

Zaburi 86:6

Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.

Zaburi 86:7

Ku munsi w'amakuba yanjye no ku w'ibyago byanjye nzakwambaza, Kuko uzansubiza.

Zaburi 86:8

Mwami, mu bigirwamana nta gihwanye nawe, Kandi nta mirimo ihwanye n'iyawe.

Zaburi 86:9

Mwami, amahanga yose waremye azaza, Akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe.

Zaburi 86:10

Kuko ukomeye kandi ukora ibitangaza, Ni wowe Mana wenyine.

Zaburi 86:11

Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye, Ngo wubahe izina ryawe.

Zaburi 86:12

Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.

Zaburi 86:13

Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi, Kandi wakijije ubugingo bwanjye, Ntibwajya ikuzimu ko hasi.

Zaburi 86:14

Mana, abibone bampagurukiye, Iteraniro ry'abanyarugomo ryashatse ubugingo bwanjye, Batagushyize imbere yabo.

Zaburi 86:15

Ariko wowe Mwami, Uri Imana y'ibambe n'imbabazi, Itinda kurakara, Ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi.

Zaburi 86:16

Unkebuke umbabarire, Uhe umugaragu wawe imbaraga zawe, Ukize umwana w'umuja wawe.

Zaburi 86:17

Unyereke ikimenyetso cy'ibyiza, Kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, Kuko wowe Uwiteka, untabaye ukamara umubabaro.