Zaburi 91

16 verses

Zaburi 91:1

Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose.

Zaburi 91:2

Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.”

Zaburi 91:3

Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi, Na mugiga irimbura.

Zaburi 91:4

Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y'amababa ye, Umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira.

Zaburi 91:5

Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,

Zaburi 91:6

Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu.

Zaburi 91:7

Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho.

Zaburi 91:8

Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by'abanyabyaha.

Zaburi 91:9

Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo,

Zaburi 91:10

Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

Zaburi 91:11

Kuko azagutegekera abamarayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose.

Zaburi 91:12

Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.

Zaburi 91:13

Uzakandagira intare n'impoma, Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka.

Zaburi 91:14

“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.

Zaburi 91:15

Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro.

Zaburi 91:16

Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”