Zaburi 90

17 verses

Zaburi 90:1

Gusenga kwa Mose, umuntu w'Imana. Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu.

Zaburi 90:2

Imisozi itaravuka, Utararamukwa isi n'ubutaka, Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, Ni wowe Mana.

Zaburi 90:3

Uhindura abantu umukungugu, Kandi ukavuga uti “Bana b'abantu, musubireyo.”

Zaburi 90:4

Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise, Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro.

Zaburi 90:5

Ubajyana nk'isūri bameze nk'ibitotsi, Bukeye bameze nk'ibyatsi bimera.

Zaburi 90:6

Mu gitondo birera bigakura, Nimugoroba bigacibwa bikuma.

Zaburi 90:7

Natwe uburakari bwawe bwatumazeho, Umujinya wawe waduhagaritse imitima.

Zaburi 90:8

Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe, N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe.

Zaburi 90:9

Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe, Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima.

Zaburi 90:10

Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani. Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro, Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.

Zaburi 90:11

Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe, Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa?

Zaburi 90:12

Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge.

Zaburi 90:13

Uwiteka garuka, Ko watinze uzageza ryari? Abagaragu bawe uduhindurire umutima.

Zaburi 90:14

Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe, Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.

Zaburi 90:15

Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo, N'imyaka twabonyemo ibyago.

Zaburi 90:16

Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe, Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu.

Zaburi 90:17

Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu, Nuko imirimo y'intoki zacu uyikomeze.