Zaburi 93

5 verses

Zaburi 93:1

Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.

Zaburi 93:2

Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera kose.

Zaburi 93:3

Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo.

Zaburi 93:4

Amajwi y'amazi menshi, Umuraba ukomeye w'inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.

Zaburi 93:5

Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane, Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.