Zaburi 93
5 verses
Zaburi 93:1
Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro, Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga, Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
Zaburi 93:2
Intebe yawe yakomeye uhereye kera, Wowe uhoraho wahereye kera kose.
Zaburi 93:3
Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru, Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo, Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo.
Zaburi 93:4
Amajwi y'amazi menshi, Umuraba ukomeye w'inyanja, Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.
Zaburi 93:5
Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane, Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.