Zaburi 94

23 verses

Zaburi 94:1

Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo, Mana yo guhōra inzigo, rabagirana.

Zaburi 94:2

Wa mucamanza w'abari mu isi we, wishyire hejuru, Witure abibone ibibakwiriye.

Zaburi 94:3

Uwiteka, abanyabyaha bazageza he, Abanyabyaha bazageza he kwishima?

Zaburi 94:4

Badudubiranya amagambo bavuga iby'agasuzuguro. Inkozi z'ibibi zose zirirarira.

Zaburi 94:5

Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe, Bababaza umwandu wawe.

Zaburi 94:6

Bica umupfakazi n'umunyamahanga, Bica n'impfubyi,

Zaburi 94:7

Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone, Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.”

Zaburi 94:8

Mwa bameze nk'inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi, Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari?

Zaburi 94:9

Iyashyizeho ugutwi ntizumva? Iyaremye ijisho ntizareba?

Zaburi 94:10

Ihanisha amahanga ibihano ntizahana? Si yo yigisha abantu ubwenge?

Zaburi 94:11

Uwiteka azi ibyo abantu bibwira, Ko ari iby'ubusa gusa.

Zaburi 94:12

Uwiteka, hahirwa umuntu uhana, Ukamwigishisha amategeko yawe,

Zaburi 94:13

Kugira ngo umuruhure iminsi y'amakuba n'ibyago, Kugeza aho abanyabyaha bazacukurirwa ubushya,

Zaburi 94:14

Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe, Kandi atazareka umwandu we.

Zaburi 94:15

Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera, Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima.

Zaburi 94:16

Ni nde uzahaguruka akantabara kurwanya abanyabyaha? Ni nde uzahaguruka mu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z'ibibi?

Zaburi 94:17

Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye, Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa.

Zaburi 94:18

Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”, Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye.

Zaburi 94:19

Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.

Zaburi 94:20

Mbese intebe y'abanyarugomo izafatanya nawe? Bagira amategeko urwitwazo rw'igomwa,

Zaburi 94:21

Bateranira gutera ubugingo bw'umukiranutsi, Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza.

Zaburi 94:22

Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira, Imana yanjye ni igitare cy'ubuhungiro bwanjye.

Zaburi 94:23

Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo, Izabarimburira mu byaha byabo, Uwiteka Imana yacu, izabarimbura.