Zaburi 96

13 verses

Zaburi 96:1

Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muririmbire Uwiteka.

Zaburi 96:2

Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, Mwerekane agakiza ke uko bukeye.

Zaburi 96:3

Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.

Zaburi 96:4

Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane, Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.

Zaburi 96:5

Kuko ibigirwamana by'amahanga byose ari ubusa, Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.

Zaburi 96:6

Icyubahiro no gukomera biri imbere ye, Imbaraga n'ubwiza biri ahera he.

Zaburi 96:7

Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga.

Zaburi 96:8

Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Muze mu bikari bye muzanye ituro.

Zaburi 96:9

Musenge Uwiteka mwambaye ibyera, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muhindire umushyitsi imbere ye.

Zaburi 96:10

Muvugire mu mahanga muti “Uwiteka ari ku ngoma.” Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega, Azacira amahanga imanza zitabera.

Zaburi 96:11

Ijuru rinezerwe, isi yishime, Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye,

Zaburi 96:12

Ikigarama cyishimane n'ibikirimo byose, Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo.

Zaburi 96:13

Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza, Agiye kuza agacira abari mu isi imanza, Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zihwanye n'umurava we.