Zaburi 95

11 verses

Zaburi 95:1

Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy'agakiza kacu.

Zaburi 95:2

Tujye mu maso ye tumushima, Tumuvugirize impundu n'indirimbo.

Zaburi 95:3

Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.

Zaburi 95:4

Ikuzimu hari mu kuboko kwe, Kandi impinga z'imisozi na zo ni ize.

Zaburi 95:5

Inyanja ni iye, ni we wayiremye, Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.

Zaburi 95:6

Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.

Zaburi 95:7

Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b'icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

Zaburi 95:8

Ntimwinangire imitima, Nk'uko mwayinangiriye i Meriba, No ku munsi w'i Masa mu butayu,

Zaburi 95:9

Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga, Bakantata bakabona umurimo wanjye.

Zaburi 95:10

Narakariye ab'icyo gihe imyaka mirongo ine, Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo, Kandi ntibamenya inzira zanjye.”

Zaburi 95:11

Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”