Ibyahishuwe 12

17 verses

Ibyahishuwe 12:1

Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri,

Ibyahishuwe 12:2

kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise.

Ibyahishuwe 12:3

Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.

Ibyahishuwe 12:4

Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.

Ibyahishuwe 12:5

Abyara umwana w'umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.

Ibyahishuwe 12:6

Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n'Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.

Ibyahishuwe 12:7

Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo.

Ibyahishuwe 12:8

Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.

Ibyahishuwe 12:9

Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.

Ibyahishuwe 12:10

Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu.

Ibyahishuwe 12:11

Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.

Ibyahishuwe 12:12

Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

Ibyahishuwe 12:13

Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.

Ibyahishuwe 12:14

Umugore ahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka.

Ibyahishuwe 12:15

Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruzi inyuma y'uwo mugore kugira ngo amutembane.

Ibyahishuwe 12:16

Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye.

Ibyahishuwe 12:17

Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.