Ibyahishuwe 13

18 verses

Ibyahishuwe 13:1

Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n'imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.

Ibyahishuwe 13:2

Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n'aya aruko , akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye.

Ibyahishuwe 13:3

Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.

Ibyahishuwe 13:4

Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n'iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n'iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”

Ibyahishuwe 13:5

Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n'ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n'abiri.

Ibyahishuwe 13:6

Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n'ihema ryayo n'ababa mu ijuru.

Ibyahishuwe 13:7

Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n'amoko yose, n'indimi zose n'amahanga yose.

Ibyahishuwe 13:8

Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw'isi.

Ibyahishuwe 13:9

Ufite ugutwi niyumve.

Ibyahishuwe 13:10

Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri no kwizera kwabo.

Ibyahishuwe 13:11

Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk'ay'umwana w'intama, ivuga nk'ikiyoka.

Ibyahishuwe 13:12

Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n'abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,

Ibyahishuwe 13:13

kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y'abantu.

Ibyahishuwe 13:14

Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n'inkota ikabaho.

Ibyahishuwe 13:15

Ihabwa guha icyo gishushanyo cy'inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.

Ibyahishuwe 13:16

Itera bose aboroheje n'abakomeye, n'abatunzi n'abakene, n'ab'umudendezo n'ab'imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy'iburyo cyangwa mu ruhanga,

Ibyahishuwe 13:17

kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w'izina ryayo.

Ibyahishuwe 13:18

Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w'iyo nyamaswa kuko ari umubare w'umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n'itandatu.