Ibyahishuwe 16

21 verses

Ibyahishuwe 16:1

Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z'umujinya w'Imana.”

Ibyahishuwe 16:2

Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi.

Ibyahishuwe 16:3

Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk'ay'intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa.

Ibyahishuwe 16:4

Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n'imigezi n'amasoko, na byo bihinduka amaraso.

Ibyahishuwe 16:5

Numva marayika w'amazi avuga ati “Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse.

Ibyahishuwe 16:6

Bavushije amaraso y'abera n'ay'abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”

Ibyahishuwe 16:7

Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay'ukuri no gukiranuka.”

Ibyahishuwe 16:8

Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro.

Ibyahishuwe 16:9

Abantu botswa n'icyokere cyinshi, batuka izina ry'Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.

Ibyahishuwe 16:10

Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y'ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo,

Ibyahishuwe 16:11

kandi kuribwa kwabo n'ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir'ijuru, ntibīhana imirimo yabo.

Ibyahishuwe 16:12

Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y'abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.

Ibyahishuwe 16:13

Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri,

Ibyahishuwe 16:14

kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.

Ibyahishuwe 16:15

(Dore nzaza nk'umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z'ubwambure bwe.)

Ibyahishuwe 16:16

Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.

Ibyahishuwe 16:17

Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!”

Ibyahishuwe 16:18

Habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, habaho n'igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubaho uhereye aho abantu babereye mu isi.

Ibyahishuwe 16:19

Wa mudugudu ukomeye ugabanywamo gatatu, imidugudu y'abanyamahanga iragwa. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y'Imana, ngo ihabwe agacuma k'inzoga, ari yo nkazi y'umujinya wayo.

Ibyahishuwe 16:20

Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka.

Ibyahishuwe 16:21

Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto. Icyo cyago cy'urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.