Ibyahishuwe 17

18 verses

Ibyahishuwe 17:1

Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

Ibyahishuwe 17:2

Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

Ibyahishuwe 17:3

Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.

Ibyahishuwe 17:4

Uwo mugore yari yambaye umwenda w'umuhengeri n'uw'umuhemba. Yari arimbishijwe n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy'izahabu cyuzuye ibizira n'imyanda y'ubusambanyi bwe.

Ibyahishuwe 17:5

Mu ruhanga rwe afite izina ry'amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W'ABAMARAYA, KANDI NYINA W'IBIZIRA BYO MU ISI.

Ibyahishuwe 17:6

Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y'abera n'amaraso y'abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.

Ibyahishuwe 17:7

Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry'uriya mugore n'iry'inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.

Ibyahishuwe 17:8

Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo, uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

Ibyahishuwe 17:9

“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n'ubuhanga . Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.

Ibyahishuwe 17:10

Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.

Ibyahishuwe 17:11

Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.

Ibyahishuwe 17:12

“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk'abami kumara isaha imwe.

Ibyahishuwe 17:13

Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n'ubutware bwabo.

Ibyahishuwe 17:14

Bazarwanya Umwana w'Intama, ariko Umwana w'Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n'Umwami w'abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

Ibyahishuwe 17:15

Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n'amateraniro y'abantu n'amahanga n'indimi.

Ibyahishuwe 17:16

Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.

Ibyahishuwe 17:17

Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y'Imana azasohorera.

Ibyahishuwe 17:18

“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.”