Ibyahishuwe 20

15 verses

Ibyahishuwe 20:1

Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n'umunyururu munini mu ntoki ze.

Ibyahishuwe 20:2

Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,

Ibyahishuwe 20:3

akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.

Ibyahishuwe 20:4

Mbona intebe z'ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y'abaciwe ibihanga babahōra guhamya kwa Yesu n'ijambo ry'Imana, ari bo batāramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.

Ibyahishuwe 20:5

Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.

Ibyahishuwe 20:6

Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b'Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.

Ibyahishuwe 20:7

Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.

Ibyahishuwe 20:8

Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk'umusenyi wo ku nyanja.

Ibyahishuwe 20:9

Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y'ingabo z'abera n'umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike,

Ibyahishuwe 20:10

kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n'amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w'ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.

Ibyahishuwe 20:11

Mbona intebe y'ubwami nini yera mbona n'Iyicayeho, isi n'ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.

Ibyahishuwe 20:12

Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.

Ibyahishuwe 20:13

Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n'Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.

Ibyahishuwe 20:14

Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.

Ibyahishuwe 20:15

Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.