Ibyahishuwe 19

21 verses

Ibyahishuwe 19:1

Hanyuma y'ibyo numva mu ijuru ijwi rirenga risa n'iry'abantu benshi bavuga bati “Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu,

Ibyahishuwe 19:2

kuko amateka yayo ari ay'ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y'imbata zayo.”

Ibyahishuwe 19:3

Barongera bati “Haleluya! Umwotsi we uhora ucumba iteka ryose.”

Ibyahishuwe 19:4

Nuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya bizima bine bikubita hasi, basenga Imana yicara kuri irya ntebe bati “Amen, Haleluya!”

Ibyahishuwe 19:5

Ijwi riva kuri iyo ntebe rivuga riti “Nimushime Imana yacu mwa mbata zayo mwese mwe, namwe abayubaha, aboroheje n'abakomeye!”

Ibyahishuwe 19:6

Numva ijwi risa n'iry'abantu benshi n'irisa n'iry'amazi menshi asuma, n'irisa n'iryo guhinda kw'inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!

Ibyahishuwe 19:7

Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw'Umwana w'Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,

Ibyahishuwe 19:8

kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.)

Ibyahishuwe 19:9

Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw'Umwana w'Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y'ukuri kw'Imana.”

Ibyahishuwe 19:10

Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w'ubuhanuzi.”

Ibyahishuwe 19:11

Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.

Ibyahishuwe 19:12

Amaso ye ni ibirimi by'umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n'umuntu wese keretse we wenyine.

Ibyahishuwe 19:13

Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry'Imana.

Ibyahishuwe 19:14

Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n'amafarashi y'imyeru, zambaye imyenda y'ibitare myiza, yera kandi itanduye.

Ibyahishuwe 19:15

Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y'icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w'inkazi y'umujinya w'Imana Ishoborabyose.

Ibyahishuwe 19:16

Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W'ABAMI, N'UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Ibyahishuwe 19:17

Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,

Ibyahishuwe 19:18

murye intumbi z'abami n'iz'abatware b'ingabo n'iz'ab'ubushobozi, n'iz'amafarashi n'iz'abahekwa na yo n'iz'abantu bose, ab'umudendezo n'ab'imbata, aboroheje n'abakomeye.”

Ibyahishuwe 19:19

Nuko mbona ya nyamaswa n'abami bo mu isi n'ingabo zabo bakoraniye kurwanya Uhetswe na ya farashi n'ingabo ze.

Ibyahishuwe 19:20

Iyo nyamaswa ifatwa mpiri, na wa muhanuzi w'ibinyoma wakoreraga ibimenyetso imbere yayo, akabiyobesha abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa n'abaramya igishushanyo cyayo, na we afatanwa na yo. Bombi bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n'amazuku ari bazima.

Ibyahishuwe 19:21

Abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k'Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo.