Abaroma 16

27 verses

Abaroma 16:1

Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya,

Abaroma 16:2

ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.

Abaroma 16:3

Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,

Abaroma 16:4

kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n'amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.

Abaroma 16:5

Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w'abo muri Asiya bahindukiriye Kristo.

Abaroma 16:6

Muntahirize Mariya wabakoreye cyane.

Abaroma 16:7

Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.

Abaroma 16:8

Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu.

Abaroma 16:9

Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.

Abaroma 16:10

Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo.

Abaroma 16:11

Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu.

Abaroma 16:12

Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.

Abaroma 16:13

Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama.

Abaroma 16:14

Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo.

Abaroma 16:15

Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n'abera bose bari hamwe nabo.

Abaroma 16:16

Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.

Abaroma 16:17

Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyurana n'ibyo mwize, mubazibukire

Abaroma 16:18

kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza.

Abaroma 16:19

Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi.

Abaroma 16:20

Imana nyir'amahoro izamenagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Abaroma 16:21

Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko.

Abaroma 16:22

Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.

Abaroma 16:23

Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya z'umusoro w'ab'uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya. [

Abaroma 16:24

Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen.]

Abaroma 16:25

Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n'ibanga ryahishwe uhereye kera kose,

Abaroma 16:26

ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw'itegeko ry'Imana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bimenyeshwe n'abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.

Abaroma 16:27

Icyubahiro kibe icy'Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.