Abaroma 15

33 verses

Abaroma 15:1

Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z'abadakomeye, ntitwinezeze.

Abaroma 15:2

Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,

Abaroma 15:3

kuko Kristo na we atinejeje nk'uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”

Abaroma 15:4

Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.

Abaroma 15:5

Nuko rero Imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk'uko Kristo Yesu ashaka,

Abaroma 15:6

kugira ngo muhimbaze Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n'umutima umwe n'akanwa kamwe.

Abaroma 15:7

Nuko mwemerane nk'uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.

Abaroma 15:8

Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'Imana ku bw'ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,

Abaroma 15:9

kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo “Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe.”

Abaroma 15:10

Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n'ubwoko bwayo.”

Abaroma 15:11

Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka, Kandi amoko yose amuhimbaze.”

Abaroma 15:12

Yesaya na we yarabisongeye ati “Hazabaho igitsina cya Yesayi, Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, Ni na we abanyamahanga baziringira.”

Abaroma 15:13

Imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera.

Abaroma 15:14

Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n'ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana.

Abaroma 15:15

Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n'ubibutsa ku bw'ubuntu nahawe n'Imana,

Abaroma 15:16

yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw'Imana nk'umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n'Umwuka Wera.

Abaroma 15:17

Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.

Abaroma 15:18

Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.

Abaroma 15:19

Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.

Abaroma 15:20

Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n'undi,

Abaroma 15:21

ahubwo ngo bimere nk'uko byanditswe ngo “Abatabwiwe ibye bazabibona, Kandi abatabyumvise bazabimenya.”

Abaroma 15:22

Ni cyo cyatumye ngira igisībya kenshi kimbuza kuza iwanyu,

Abaroma 15:23

ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,

Abaroma 15:24

ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.

Abaroma 15:25

Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera,

Abaroma 15:26

kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu.

Abaroma 15:27

Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby'umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by'umubiri.

Abaroma 15:28

Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z'ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.

Abaroma 15:29

Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.

Abaroma 15:30

Nuko ndabinginga bene Data, ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw'urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana

Abaroma 15:31

nkire ab'i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n'abera

Abaroma 15:32

mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe.

Abaroma 15:33

Imana nyir'amahoro ibane namwe mwese, Amen.