Abaroma 2

29 verses

Abaroma 2:1

Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora.

Abaroma 2:2

Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri.

Abaroma 2:3

Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry'Imana,

Abaroma 2:4

kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana?

Abaroma 2:5

Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuri y'Imana azahishurwa,

Abaroma 2:6

kuko Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

Abaroma 2:7

Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.

Abaroma 2:8

Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n'uburakari

Abaroma 2:9

n'amakuba n'ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki.

Abaroma 2:10

Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izītura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,

Abaroma 2:11

kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.

Abaroma 2:12

Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko,

Abaroma 2:13

kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo.

Abaroma 2:14

Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite,

Abaroma 2:15

bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.

Abaroma 2:16

Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'uko ubutumwa bwiza nahawe buri.

Abaroma 2:17

Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana

Abaroma 2:18

ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko,

Abaroma 2:19

ukīzigira yuko uri umurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima,

Abaroma 2:20

n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy'ukuri n'ubwenge kibonerwa muri yo.

Abaroma 2:21

Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba?

Abaroma 2:22

Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero?

Abaroma 2:23

Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura?

Abaroma 2:24

Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe.

Abaroma 2:25

Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.

Abaroma 2:26

Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa?

Abaroma 2:27

Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri?

Abaroma 2:28

Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri.

Abaroma 2:29

Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n'umwuka kutari uk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.