Abaroma 3

31 verses

Abaroma 3:1

Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki?

Abaroma 3:2

Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana.

Abaroma 3:3

Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw'Imana?

Abaroma 3:4

Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk'uko byanditswe ngo “Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka, Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.”

Abaroma 3:5

Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.)

Abaroma 3:6

Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?

Abaroma 3:7

Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk'umunyabyaha?

Abaroma 3:8

Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk'uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n'urubanza rubakwiriye.

Abaroma 3:9

Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha

Abaroma 3:10

nk'uko byanditswe ngo “Nta wukiranuka n'umwe,

Abaroma 3:11

Nta wumenya, nta wushaka Imana.

Abaroma 3:12

Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari, Nta wukora ibyiza n'umwe.”

Abaroma 3:13

“Umuhogo wabo ni imva irangaye, Bariganishije indimi zabo.” “Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo.”

Abaroma 3:14

“Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye.”

Abaroma 3:15

“Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso,

Abaroma 3:16

Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo,

Abaroma 3:17

Inzira y'amahoro ntibarakayimenya.”

Abaroma 3:18

“Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”

Abaroma 3:19

Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana,

Abaroma 3:20

kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.

Abaroma 3:21

Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya,

Abaroma 3:22

ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,

Abaroma 3:23

kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana,

Abaroma 3:24

ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.

Abaroma 3:25

Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,

Abaroma 3:26

kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu.

Abaroma 3:27

None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay'imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n'amategeko yo kwizera,

Abaroma 3:28

kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n'amategeko.

Abaroma 3:29

Mbese Imana ni iy'Abayuda bonyine? Si iy'abanyamahanga na bo? Yee, ni iy'abanyamahanga na bo,

Abaroma 3:30

kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera.

Abaroma 3:31

Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.