Abaroma 9

30 verses

Abaroma 9:1

Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera,

Abaroma 9:2

yuko mfite agahinda kenshi n'umubabaro udatuza mu mutima wanjye.

Abaroma 9:3

Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b'umuryango wanjye ku mubiri

Abaroma 9:4

kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b'Imana no guhabwa icyubahiro, n'amasezerano n'amategeko, n'imihango yo gukorera Imana.

Abaroma 9:5

Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.

Abaroma 9:6

Icyakora si ukugira ngo ijambo ry'Imana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose,

Abaroma 9:7

kandi kuko ari urubyaro rwa Aburahamu si cyo kibagira abana be bose, ahubwo yabwiwe ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro rwawe ruzakwitirirwa.”

Abaroma 9:8

Ibyo ni ukuvuga yuko abana b'umubiri atari bo bana b'Imana, ahubwo abana b'isezerano ni bo bemerwa ko ari urubyaro rwayo,

Abaroma 9:9

kuko ijambo ry'isezerano ryari iri ngo “Mu mwaka utaha magingo aya nzaza, Sara abyare umuhungu.”

Abaroma 9:10

Kandi si ibyo gusa, ahubwo na Rebeka ubwo yari afite inda atwitswe n'umwe, ari we Isaka sogokuruza,

Abaroma 9:14

Nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho

Abaroma 9:15

kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.”

Abaroma 9:16

Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw'umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.

Abaroma 9:17

Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”

Abaroma 9:18

Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w'uwo ishaka.

Abaroma 9:19

None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”

Abaroma 9:20

Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?”

Abaroma 9:21

Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby'icyubahiro, n'urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?

Abaroma 9:22

None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z'umujinya zari zikwiriye kurimbuka,

Abaroma 9:23

kugira ngo yerekanire ubutunzi bw'ubwiza bwayo ku nzabya z'imbabazi, izo yīteguriye ubwiza uhereye kera

Abaroma 9:24

ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?

Abaroma 9:25

Nk'uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti “Abatari ubwoko bwanjye nzabīta ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.

Abaroma 9:26

Kandi aho hantu babwiriwe ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’,

Abaroma 9:27

Yesaya na we yavuze iby'Abisirayeli ati “Umubare w'abana ba Isirayeli naho waba nk'umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka,

Abaroma 9:28

kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.”

Abaroma 9:29

Kandi nk'uko Yesaya yavuze kera ati “Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto, Tuba twarabaye nk'i Sodomu, tukagereranywa n'i Gomora.”

Abaroma 9:30

Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,

Abaroma 9:31

naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.

Abaroma 9:32

Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n'imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza

Abaroma 9:33

nk'uko byanditswe ngo “Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza, Urutare rugusha, Ariko urwizera ntazakorwa n'isoni.”